Language Index

Bibliya Yera




kuko bose bakoze ibyaha, ntibashiyikïra ubwiza bw'Imana; Abaroma 3:23

kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 6:23

Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira; Abefeso 2:8-9

"Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kübura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati 'Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha.' Luka 18:13

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo ümwizera wese atrimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Yohana 3:16-17

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira. 1 Abakorinto 10:13

kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abaroma 8:38-39

kuko Kristo ari we amategeko asohoraho, kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka. Abaroma 10:4

kuko yavuze iti "Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye." Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. 2 Abakorinto 6:2

Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati "Bagabo bene Data, mbese tugire dute?" Petero arabasubiza ati "Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera; Ibayakozwe N'intumwa 2:37-38

mukambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukuri, nk'uko Imana yabishatse. Abefeso 4:24


Abaroma

kuko bose bakoze ibyaha, ntibashiyikïra ubwiza bw'Imana; Abaroma 3:23

nk'uko byanditswe ngo "Nta wukiranuka n'umwe, Abaroma 3:10

kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 6:23

Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha. Abaroma 5:12

Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Abaroma 5:6

ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8

kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera, bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 1:4

kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. Abaroma 6:9

Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye, uzakizwa; Abaroma 10:9

kuko umuntu wese üzambaza izina ry'Umwami, azakizwa. Abaroma 10:13

kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abaroma 8:38-39


Data wa twese uri mu ijuru

" 'Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk'uko biba mu ijuru; Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi; Uduharire imyenda yacu, Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu; Ntuduhäne mu bitwoshya, Ahubwo udukize umubi; Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, None n'iteka ryose. Amen.' " Matayo 6:9-13


Zaburi 23

Uwiteka ni we mwungeri wanjye, sinzakena. Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi: Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe. Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye: unsïze amavuta mu mutwe; igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho: Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.




Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w'iwabo. Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w'i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye, wari utwite. Bakiri iyo, igihe cye cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w'imfura, amworosa imyenda y'impinja amuryamisha mu muvure w'inka, kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose, bagira ubwoba bwinshi. Marayika arababwira ati "Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso ni uko muri busange umwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvure w'inka." Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti "Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishmira." Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abungeri baravugana bati "Nimuze tujye i Betelehemu, turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje." Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka. Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana, nk'uko babibwiwe. Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye. Ariko Mariya abka ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. Maze abungeri basubirayo bahimbaza bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye, nk'uko babibwiwe. Luka 2:1-20



Itangiriro 1-3

Copyright © La Société Biblique au Rwanda 1993


Language index